Rwanda | KARONGI: Impinduka z’umujyi wa Kibuye

Written by peter. Posted in Housing & Buildings

Tagged: , , ,

Published on January 23, 2013 with No Comments

Impinduka z’umujyi wa Kibuye

Umuntu uherutse ahahoze hitwa ku Kibuye mbere ya 1994, aramutse ahabonye yagira ngo yibeshye inzira.

Amafoto ari hejuru aragaragaza ahantu hamwe mu bihe bitandukanye (1993-2012). Ifoto yo mu 1993 iragaragaza amazu yahoze arimo restaurant bitaga Nouveauté, inyuma y’aho hari station ya essence ya PETRORWANDA, hahagaze n’imodoka y’ikamyoneti yo mu bwoko bwa TOYOTA STOUT (nouveau model) yikoreye amakaziye ya gahuzamiryango (PRIMUS).

Hanyuma ku ifoto yo muri 2012, ahahoze restaurant Nouveauté ubu hubatse amagorofa y’ubucuruzi, inyuma yaho, station ya PETRORWANDA yasimbuwe na KOBIL.

Ku mafoto yombi ikintu kitigeze gihinduka ni umusozi, usibye amazu yubatsweho, naho mu 1993 hari amashyamba gusa.

Hari n’izindi mpinduka zigenda zigaragara buhoro buhoro uko umujyi ugenda ukura. Ku ifoto ikurikira hariho Eden Rock Golf Hotel, mbere na nyuma bamaze kubaka amacumbi mashya. (2011-2013)

Impinduka z’umujyi wa Kibuye 2

Biracyaza…

 

No Comments

There are currently no comments on Rwanda | KARONGI: Impinduka z’umujyi wa Kibuye. Perhaps you would like to add one of your own?

Leave a Comment